Hamenyekanye amafaranga Nsengiyumva a.k.a Gisupusupu ahembwa ku gitaramo kimwe, Meya wa Gatsibo nawe ngo hari ibyo bamuteganyiriza!

 Inshamake   Umuhanzi Nsengiyumva Francois wamamaye nka Igisupusupu kubera indirimbo ye Mariya Jeanne akomeje kwandika amateka kuko nyuma yo kuva ku gucurangira amafaranga 100, agiye kujya ahembwa nibura ibihumbi 500 FRW ku gitaramo kimwe, mu gihe Akarere akomokamo ngo kiteguye kumushimira.

Hamenyekanye amafaranga Nsengiyumva a.k.a Gisupusupu ahembwa ku gitaramo kimwe, Meya wa Gatsibo nawe ngo hari ibyo bamuteganyiriza!

 Inshamake   Umuhanzi Nsengiyumva Francois wamamaye nka Igisupusupu kubera indirimbo ye Mariya Jeanne akomeje kwandika amateka kuko nyuma yo kuva ku gucurangira amafaranga 100, agiye kujya ahembwa nibura ibihumbi 500 FRW ku gitaramo kimwe, mu gihe Akarere akomokamo ngo kiteguye kumushimira.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Nk’uko tubikesha Umuryango, ushinzwe inyungu ze Alain Muku, yavuze ko uyu muhanzi Nsengiyumva Francois umaze gushyira hanze indirimbo 2 gusa ngo agomba guhembwa nibura ibihumbi 500 FRW ku muntu wese wifuza ko amucurangira mu gitaramo.


Alain Muku yagize ati

Nkubwize ukuri, ntabwo dushobora kujya munsi y’ibihumbi 500 FRW gusa ayo ngayo afite aho wayasaba.Turavuga tuti agomba gucurangira ahantu hari amasitade,hafunze abantu bagomba kwishyura ariko nk’iwabo i Gatsibo ahantu hataba sitade, hadafunze hari ikibuga gusa nibamunsaba bashobora kuvuga bati dushyire hamwe amafaranga 500, wenda se na Transport, niba ari ibyuma mubyishakire, nzabyemera ku buntu kuko nibo bamugejeje aho ageze.


Alain Muku yavuze ko hari uturere n’abantu benshi bakomeje kumusaba Gisupusupu ariko bagatanga amafaranga make ariyo mpamvu bashyizeho ibiciro biringaniye batagomba kujya hasi kugira ngo umukoreshe.

Alain Muku ushinzwe inyungu za Gisupusupu avuga ko hari abantu benshi bakomeje kumumusaba, ariyo mpamvu bashyizeho ibiciro biringaniye batagomba kujya hasi kugira ngo umukoreshe.


Ni mu gihe ubwo uyu muhanzi umaze kuvugisha benshi kubera indirimbo ze ebyiri gusa zirimo ‘Mariya Jeanne’ na ‘Icange’, yatangiye no kugaragara mu bikorwa byo kwamamaza aho yamamaza poromosiyo ya sosiyeti y’itumanaho ya Airtel-Rwanda, ndetse ubwo yaganiraga n’abanyamakuru tariki 07 Kamena 2019, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Bwana Gasana Richard, akaba ari naho umuhanzi Nsengiyumva Francois akomoka, yemeje ko uyu muhanzi amuzi cyane, ndetse nk’ubuyobozi bw’akarere barimo gutegura uburyo bazamutumira bakamushimira uburyo akomeje kugenda agaragaza isura nziza ya Gatsibo.

Meya Richard Gasana uyobora Gatsibo ari naho Nsengiyumva akomoka, avuga ko amuzi cyane ndetse ngo ubuyobozi bw’akarere burimo gutegura uburyo bazamutumira bakamushimira.
Ku ndirimbo ebyiri gusa, Nsengiyumva Francois a.k.a Gisupusupu yatangiye kwifashishwa mu kwamamaza.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!