Abunzi bakemura 70% by’ibibazo byakabaye bijya mu nkiko, bitarenze iminsi 10 abo muri Gatsibo baraba bakemuye 12 bisigaye!

 Inshamake   Nyuma y’aho abatuye i Ngarama biyujurije inzu abunzi babo bazakoreramo, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Jonhston Busingye, atangaza ko urwego rw’abunzi rukwiye kubona inyubako zo gukoreramo kimwe n’izindi nzego, aho gukomeza gukorera munsi y’ibiti.

Abunzi bakemura 70% by’ibibazo byakabaye bijya mu nkiko, bitarenze iminsi 10 abo muri Gatsibo baraba bakemuye 12 bisigaye!

 Inshamake   Nyuma y’aho abatuye i Ngarama biyujurije inzu abunzi babo bazakoreramo, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Jonhston Busingye, atangaza ko urwego rw’abunzi rukwiye kubona inyubako zo gukoreramo kimwe n’izindi nzego, aho gukomeza gukorera munsi y’ibiti.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ibi Minisitiri Busingye yabivuze ubwo yatahaga inyubako izakoreramo urwego rw’ubujurire rw’abunzi bo mu murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo, ikaba yarubatswe n’abaturage, yuzura itwaye miliyoni 18 n’ibihumbi 293 by’amafaranga y’u Rwanda, ikaba ari nayo  nzu ya mbere izakorerwamo n’abunzi yubatswe mu Rwanda; ni nyuma y’aho abaturage b’Umurenge wa Ngarama biyemeje gutanga imisanzu buri wese atanga amafaranga 1000 y’u Rwanda, abandi biyemeza kujya batanga umuganda w’amaboko.

Nyuma yo kwiyemeza gutanga imisanzu buri wese atanga amafaranga 1000 abandi batanga umuganda w’amaboko, abaturage ba Ngarama biyujurije inzu abunzi bazakoreramo itwaye asaga miliyoni 18 z'u Rwanda.


Murisa Jervais, Perezida w’abunzi ku rwego rw’ubujurire rw’umurenge wa Ngarama, avuga ko kuba babonye inzu yo gukoreramo bigiye gutuma batanga serivise nziza kurusha mbere.


Murisa yagize ati

Mbere twakoreraga munsi y’igiti, ubundi tugatira icyumba cy’inama cy’umurenge, haza abasezerana tugasohoka, imvura yagwa tukajya kugama.

Perezida w’abunzi ku rwego rw’ubujurire rw’umurenge wa Ngarama, Murisa Gervais avuga ko basezeye gukorera munsi y'ibiti, kunyagirwa no kujya gutira icyumba cy'umurenge.


Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Jonhston Busingye, avuga ko inzu nk’izi zigomba kubakwa mu gihugu hose, kuko bitumvikana ukuntu izindi nzego zose zakorera ahantu hasobanutse abunzi bakaba aribo bakorera munsi y’ibiti.


Minisitiri Busingye yagize ati

Ntabwo bishoboka ko izindi nzego zagira aho zikorera, hanyuma ngo abunzi bakorere munsi y’ibiti. Iki gitekerezo cyanyu gikwiye kugera n’ahandi mu gihugu, abunzi bakabona inzu zo gukoreramo.


Yakomeje yibutsa ko abunzi bakora akazi gakomeye kandi ko batanga umusanzu mu gutuma ibibazo bijya mu nkiko bigabanuka, aho kugeza ubu bakemura 70% by’ibibazo byakabaye byinjira mu nkiko uko byakabaye, dore ko ngo iyo batabikemura byagombye byose kuba bijya mu nkiko kandi inkiko ziba zifite ibibazo byinshi.


Minisitiri Busingye kandi asaba abaturage kujya banyurwa n’imikirize y’imanza, akavuga ko abatsimbarara bakanga kwemera imikirize y’imanza, ahubwo bagahora bavuga ko habayemo ruswa cyangwa se bakiyambaza abapfumu bahora mu bukene budashira.


Yagize ati

Urugo rwaranzwe no kuburana imyaka myinshi rurangwa n’uko abana bose batiga, uko abandi bagenda batera imbere rwo rurushaho gukena rukaba ikibazo mu karere rugatangira gufashwa. Tujye tumenya kurekura ntitukaburane urwa ndanze.

Leta y'u Rwanda igerageza guha abunzi ibikoresho nk'amagare na telefoni bibafasha gusohoza inshingano zabo neza, dore ko bagira uruhare runini mu gukemura ibibazo aho bakemura 70% by'ibibazo byakagiye mu nkiko.


Muri uyu mwaka wa 2019, urwego rw’ubujurire rw’abunzi mu murenge wa Ngarama rumaze kwakira ibibazo 25, muri byo 23 byarakemuwe, naho bibiri bisigaye nabyo bikaba biri hafi gukemuka, ni mu gihe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, abunzi bo mu karere ka Gatsibo bagejejweho ibibazo 1,349, muri byo ibibazo 1,337 bikaba byaramaze gufatirwa ibyemezo, naho 12 bisigaye na byo bikaba bigomba kuba byabonewe imyanzuro bitarenze iminsi 10, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Bwana Gasana Richard, wanemeje ko inzu nk’iyi mu myaka micye zizaba zageze mu mirenge yose y’akarere ayobora.

Minisitiri Busingye(iburyo) ari kumwe na Meya Gasana wa Gatsibo(ibumoso) uvuga ko ibibazo bike bisigaye bizaba byakemuwe vuba bishoboka, ubwo batahaga ku mugaragaro inzu y'Abunzi yiyujurijwe n'abaturage b'umurenge wa Ngarama.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!