Abapolisi 320 b’u Rwanda babisikanye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo!

 Inshamake   Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata 2019 amatsinda abiri y’abapolisi b’u Rwanda basimburanwe mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kugarura amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

Abapolisi 320 b’u Rwanda babisikanye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo!

 Inshamake   Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata 2019 amatsinda abiri y’abapolisi b’u Rwanda basimburanwe mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kugarura amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Byari ahagana mu ma  saa kumi n’ebyiri za mugitondo, ubwo itsinda ry’abapolisi 160 bayobowe na Assistant  Commissioner of Police (ACP) Claude Tembo bari  bahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali berekeje muri Sudani y’Epfo, aho bari bagiye gusimbura bagenzi babo  nabo 160 bari bamazeyo umwaka umwe nabo bahise bagaruka mu Rwanda, aho bari bayobowe na Assistant  Commissioner of Police(ACP) Emmanuel Karasi.

ACP Claude Tembo uyoboye abapolisi 160 berekeje mu butumwa muri Sudani y'epfo kuri uyu wa Mbere ubwo yasezeraga kuri bagenzi be.


Mbere y’uko aba bapolisi bagenda mu gitondo cyo ku Cyumweru bari  babanje kuganirizwa n’umuyobozi wungirije muri Polisi y’u Rwanda  ushinzwe ibikorwa DIGP/OPs  Felix Namuhoranye; aho mu butumwa yabahaye yabasabye kuzaba icyizere n’isoko y’ituze n’umutekano ku baturage bagiye gucungira umutekano.


DIGP/OPs  Namuhoranye yagize ati

Ubu mugiye mu gihugu cya Sudani y’Epfo aho muzaba murimo gukorana n’abandi bapolisi ndetse n’abasirikare baturutse mu bindi  bihugu . Muzakorera hamwe, mukore nk’ikipe kandi muzabe icyizere ku baturage mugiye kurinda  aho bari mu nkambi bakuwe mu byabo n’intambara, kuba muri yo  bizabe isoko y’umutekano kuri abo baturage.


DIGP  Namuhoranye yakomeje abasaba kuzagaragaza ikinyabupfura n’ubunyamwuga bisanzwe biranga abapolisi b’u Rwanda.


Ati

Igihe cy’umwaka mugiye kumara muri  kiriya gihugu mugomba gukora uko mushoboye kose  mukirinda  ikoso iryo ariryo ryose nk’uko bagenzi banyu  babanjirije yo babigenje ndetse nibishoboka muzabarushe. Mwarahuguwe , mugomba kurinda neza bariya baturage aho bari mu nkambi, muzabikorane ikinyabupfura n’ubu nyamwuga bisanzwe bibaranga.

DIGP/OPs  Felix Namuhoranye mu mpanuro yahaye abapolisi berekeje m,u butumwa, yabasabye kuzaba icyizere n’isoko y’ituze n’umutekano ku baturage bagiye gucungira umutekano.


Ku ruhande rw’abasoje ubutumwa, ubwo bari bageze ku kibuga cy’indege cya Kigali, ACP Emmanuel Karasi wari ubayoboye abapolisi  yashimiye  abapolisi yari ayoboye  uburyo bitwaye neza bakabasha gusoza akazi igihugu cyari cyarabatumyemo, ashimira ubuyobozi bwa Leta y’u Rwanda, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ndetse n’umuryango w’abibumbye uburyo bakomeje kubaba hafi mu kazi barimo.


ACP Karasi yagize ati

Buri mupolisi najyanye yagarutse amahoro    ndetse twazanye imidari y’ishimwe twahawe n’umuryango w’abibumbye ku bw’akazi keza twakoze. Biradushimishije kuko twakoze neza ibyo igihugu  cyacu cyari cyaradutumye.


 Yakomeje avuga ko akazi bari bamazemo umwaka kajya gusa nk’ako bari basanzwe bakora igihe bari mu Rwanda kuko byose ari ugucunga umutekano w’abaturage, itandukaniro ririmo ni uko muri kiriya gihugu  umubare munini w’abaturage bakuwe mu byabo n’amakimbirane yababayemo  umutekano wabo ukaba  uri mu biganza by’intumwa z’umuryango w’abibumbye barimo n’abapolisi u Rwanda rwohereza  yo.


 ACP Karasi yanavuze ko ibikorwa byabo bitagarukiraga mu gucunga umutekano w’abaturage  aho bari mu nkambi gusa, ko ahubwo banabegeraga bakabafasha mu bikorwa bibateza imbere nk’umuganda rusange no kubigisha uko nabo bakwicungira umutekano ubwabo ndetse n’ibindi bikorwa bibateza imbere, ibintu avuga ko byatumye abaturage bo muri Sudani y’Epfo babakunda bakabiyumvamo bityo akazi kakoroha.

ACP Emmanuel Karasi wari uyoboye abapolisi 160 bavuye mu butumwa avuga ko  ibikorwa byabo bitagarukiraga mu gucunga umutekano w’abaturage  aho bari mu nkambi gusa, ahubwo banabegeraga bakabafasha mu bikorwa bibateza imbere; aha yasuhuzanyaga na CP John Bosco Kabera waje kubakira ku kibuga cy'indege.


Ni mu gihe Chief Inspector of Police (CIP) Liberatha Bampire umwe mu bapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro yavuze ko amahugurwa bahabwa mbere yo kujya mu butumwa bw’amahoro ariyo atuma bashobora guhangana n’imbogamizi bashobora guhurirayo nazo, anavuga  ko ari  ishema ku Rwanda,  Polisi y’u Rwanda  ndetse n’umuryango we  kuba barabahagarariye neza bakaba abambasaderi beza bakaba bagarutse batekanye kandi  bafite ishema. 


Kugeza ubu u Rwanda rufite abapolisi bagera kuri 560 mu gihugu cya Sudan y’Epfo aho bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kugarura amahoro muri icyo gihugu, rufite kandi amatsinda y’abapolisi  agera kuri 7 ari mu bihugu bitandukanye nka Sudani y’Epfo, Repubulika ya Centre Afrika(CAR) ndetse no mu gihugu cya Haiti, bose hamwe bakaba bagera  ku 1140.

Kugeza ubu Polisi y'u Rwanda ifite abapolisi bagera ku 1140 bari mu matsinda 7 ari mu bihugu birimo Sudani y’Epfo, Repubulika ya Centre Afrika(CAR) ndetse na Haiti.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!