Abantu bane bapfuye barohamye kubera kwifata amafoto azwi nka 'selfie' !

 Inshamake   Umugore wari uherutse gushyingirwa hamwe n'abantu batatu bo mu muryango we barohamye mu cyuzi cy'igikorano ubwo bageragezaga kwifata amafoto na telefone zigezweho azwi nka 'selfie'.

Abantu bane bapfuye barohamye kubera kwifata amafoto azwi nka 'selfie' !

 Inshamake   Umugore wari uherutse gushyingirwa hamwe n'abantu batatu bo mu muryango we barohamye mu cyuzi cy'igikorano ubwo bageragezaga kwifata amafoto na telefone zigezweho azwi nka 'selfie'.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Polisi yo muri leta ya Tamil Nadu mu majyepfo y'Ubuhinde yavuze ko abapfuye bari mu itsinda ry'abantu batandatu bari bafatanye mu biganza bahagaze mu mazi abagera mu rukenyerero hafi y'idamu ('dam') cyangwa ikidendezi cy'amazi cya Pambar, aho umwe muri bo yaje kunyerera akurura n'abandi barajyana, gusa umugabo w'uwo mugore ashobora kurokora mushiki we ariko abandi bo bararohama.


Ibi byabaye ku cyumweru gishize aho muri leta ya Tamil Nadu, abo bari baherutse gukora ubukwe bari bagiye gusura benewabo mu mujyi wa Uthangarai, bajyanye na mushiki w'umugabo, nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru The Hindu cyo mu Buhinde.


Uko ari batatu bagiye mu mazi bari kumwe, ndetse n'abo bavukana bakiri bato batatu barimo umuhungu w'imyaka 14 y'amavuko aranyerera akurura na bashiki be babiri, umwe w'imyaka 18 n'undi w'imyaka 19, n'uwo mugore wari uherutse gushyingirwa na muramukazi we, gusa uwo mukobwa yaje gukururwa na musaza we aramurokora, ariko abandi bane bo bazimirira mu mazi, ariko nyuma polisi ivuga ko imirambo yabo yaje kuboneka ndetse yongeraho ko izakorwaho ibizamini byo kwa muganga.


Impfu zabo ni zo za vuba aha zibaye mu Buhinde zifitanye isano no kwifata 'selfie'; impuguke zikaba ziburira abantu bamwe basigaye bishyira mu kaga katari ngombwa bashaka kwiyereka neza abo mu miryango n'inshuti zabo bari ku mbuga nkoranyambaga.


Mu kwezi kwa gatanu(Gicurasi) uyu mwaka muri leta ya Haryana nayo y'aho mu Buhinde  abana batatu bifataga 'selfie' mu nzira inyurwamo na gariyamoshi bahasize ubuzima ubwo basimbukaga bava mu nzira ubwo bari babonye gariyamoshi iri kugenda ibasatira, ariko bahita bicwa n'indi yari ivuye mu kindi cyerekezo.


Kugeza ubu Ubuhinde ni cyo gihugu cya mbere ku isi kimaze gupfamo abantu benshi kurusha ibindi bazize 'selfie', hagendewe ku mibare izwi y'abapfuye muri ubwo buryo, dore ko hagati y'umwaka wa 2011 na 2017, hafi kimwe cya kabiri cy'abantu 259 batangajwe ko bazize 'selfie' bari abo mu Buhinde bukurikirwa n'Uburusiya, Amerika na Pakistani nk’uko bikubiye mu bushakashatsi bwakozwe n'ikigo National Library for Medicine cyo muri Amerika.


Mu mwaka wa 2017, leta ya Karnataka yo mu Buhinde yatangije ubukangurambaga yise "selfies zirica" nyuma y'impfu z'abanyeshuri bane, ni mu gihe muri uwo mwaka kandi, umugabo yapfiriye muri leta ya Odisha mu burasirazuba bw'Ubuhinde ubwo inzovu yari ari kwifatiraho 'selfie' yamuzingiragaho umutonzi wayo ikamutura hasi.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!