Abamotari bahawe jile nshya banashyirirwaho uburyo bwo kwishyurwa!

 Inshamake   Nyuma y’itangazo ryatanzwe na RURA ku wa Gatatu tariki 27 Gicurasi 2020, kuri uyu wa Kane tariki 28 Gicurasi 2020, Airtel Rwanda yatangaje ko yiteguye guha abamotari bakorera mu mujyi wa Kigali amakoti(jile) mashya hamwe n’uburyo bwo kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga kuri Airtel Money.

Abamotari bahawe jile nshya banashyirirwaho uburyo bwo kwishyurwa!

 Inshamake   Nyuma y’itangazo ryatanzwe na RURA ku wa Gatatu tariki 27 Gicurasi 2020, kuri uyu wa Kane tariki 28 Gicurasi 2020, Airtel Rwanda yatangaje ko yiteguye guha abamotari bakorera mu mujyi wa Kigali amakoti(jile) mashya hamwe n’uburyo bwo kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga kuri Airtel Money.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Airtel Rwanda ikaba yashyizeho ingamba zifasha aba motari kwishyurwa kuri telephone uhereye tariki ya 1 Kamena 2020 ubwo moto zizaba zongeye kwemererwa gukora mu mugi wa Kigali, abagenzi bazabasha kwishyura mu nzira zoroshye bakoresheje telephone zabo bakanze *544#.

Abamotari bahawe amajile mashya azabafasha batangiye akazi tariki 1 Kamena 2020.


Muri ibi bihe bitotoshye bya coronavirus, kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga byatumye ubukungu budahungabana kandi binagabanya ibyago byo kwanduzanya, ari nabyo Airtel yagendeyeho ishyiraho ubu buryo, bikaba ari n’igisubizo mu myishyurire kizabafasha kwishyura imisanzu mu mashyirahamwe yabo banagabanyirizwe mu gihe baguze esansi kuri sitasiyo za Mount Meru fuel.


Avuga kuri gahunda iteganyijwe mu minsi ya vuba, Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, Bwana Amit Chawla yagize ati

Muri iki gihe abantu basubira mu kazi, twishimiye guha abamotari jile za AIRTEL zituma basa neza, birinda banafite umutekano. Uretse n’ibyo kandi, byaragaragaye ko kwishyurira kuri telephone ari uburyo bwizewe bufasha abantu kwirinda kuba bakwandura virus bitewe no gukora ku bintu bitandukanye cyangwa amafaranga.

 

Amit Chawla uyobora Airtel Rwanda  kwishyurira kuri telephone ari uburyo bwizewe bufasha abantu kwirinda kuba bakwandura COVID-19.


Airtel Rwanda yinjiye mu bufatanye n’ibigo bicuruza ibikomoka kuri peterori harimo Mt Meru Ltd aho abamotari bagabanyirizwa ibiciro kuri serivisi z’ingenzi nka esansi n’amavuta ya moto mu gihe bishyuye kuri Airtel Money birinda guhererekanya amafaranga mu ntoki.


Ni mu gihe Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’amamotari mu Rwanda(FERWACOTAMO), Bwana Ngarambe Daniel yagize ati

Umutekano, guhuza abantu, no kugeza abantu aho bifuza biboroheye nibyo bibazo by’ingenzi twiteguye gukemura ubwo habura igihe gito ngo moto zisubire mu muhanda. Turashimira Airtel ku kuba yihutishije ubu bufatanye tunahamya ko bwaje mu gihe gikwiye  kuko icyo dushyize imbere cyane ari isuku n’umutekano w’abamotari. Uburyo bw’imyishyurire buvuguruye bwa Airtel buzatuma abanyamuryango bacu bagenda barushaho kumenya ibyiza byo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Bwana Ngarambe Daniel uyobora FERWACOTAMO asanga uburyo bw’imyishyurire Airtel yabashyiriyeho buzatuma barushaho kumenya ibyiza byo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.


Mu kwishyura urugendo, abakiriya bazajya bakanda *544# hanyuma bakurikize amabwiriza.

Abamotari biyemeje kuzajya bishyurwa kuri Airtel Money, aho abagenzi bazajya bakanda *544# kuri telefoni zabo ubundi bakurikize amabwiriza.
Moto zabo ziri tayari ngo batangire gutwara abagenzi ariko bakurikiza ingamba zo kwirinda icyorezo cya coronavirus.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!