Abahanzi bijeje ibidasanzwe mu isabukuru y’imyaka ine ya ‘Kigali Jazz Junction’, umwe avuga ko aya mahirwe atayapfusha ubusa!

 Inshamake   Mu gihe hizihizwa isabukuru y’imyaka ine ishize i Kigali mu Rwanda haba igitaramo ngarukakwezi kimaze kumenyekana cyane ku izina rya ‘Kigali Jazz Junction’, kuri iyi nshuro abahanzi Zahara, Nyashinski na Amalon ndetse n’abategura iki gitaramo bijeje abazitabira iki gitaramo kuzabona ibidasanzwe mu rwego rwo kwizihiza iyi sabukuru.

Abahanzi bijeje ibidasanzwe mu isabukuru y’imyaka ine ya ‘Kigali Jazz Junction’, umwe avuga ko aya mahirwe atayapfusha ubusa!

 Inshamake   Mu gihe hizihizwa isabukuru y’imyaka ine ishize i Kigali mu Rwanda haba igitaramo ngarukakwezi kimaze kumenyekana cyane ku izina rya ‘Kigali Jazz Junction’, kuri iyi nshuro abahanzi Zahara, Nyashinski na Amalon ndetse n’abategura iki gitaramo bijeje abazitabira iki gitaramo kuzabona ibidasanzwe mu rwego rwo kwizihiza iyi sabukuru.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ni igitaramo giteganijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2019, ahazaba hanizihizwa imyaka igera kuri ine iki gitaramo kibera mu mujyi  wa Kigali gitangiye kuhabera, aho gitegurwa na RG-Consult Inc ku bufatanye na Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cyayo cya Mutzig, aho kuri iyi nshuro hazaba hari abahanzi batandukanye barimo umuhanzikazi ukomoka muri Afurika y’Epfo, Bulelwa Mkutukana uzwi nka ‘Zahara’ wanaherukaga  mu Rwanda umwaka ushize wa 2018 nabwo yatumiwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction, yavuze ko yashimishijwe cyane no kongera kugaruka gutaramira abanyarwanda, anavuga ko abahishiye byinshi bazaganira ku mateka ye ndetse bakabyina umuziki, aho asanga kongera gutumirwa ari uko bamwishimiye.

Zahara wagaragaraga yishimye cyane avuga ko ahishiye byinshi abazitabira isabukuru y'imyaka ine ya Kigali Jazz Junction.


Ni mu gihe umunya-Kenya Nyamari Ongegu uzwi  nka ‘Nyashinski’ waje gutaramira abanyarwanda ku nshuro ya mbere, yavuze ko ashimishijwe cyane no gutaramira abanyarwanda bizihiza isabukuru y’imyaka ine ishize bitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction, kandi ko ari iby’agaciro kuzataramira ku rubyiniro rumwe na Zahara, kandi ko yiteguye kubyinana n’abanyarwanda indirimbo ze zagiye zikundwa muri aka karere nka Bebi bebi’, ‘Now you know’, ‘Malaika’, ‘Mungu Pekee  ni zindi nyinshi, ariko abajijwe niba yakorana indirimbo n’umuhanzi uwari we wese hano mu Rwanda, Nyashinski yatangaje ko ubu arimo gushyira imbaraga cyane mu gukora wenyine kugira ngo agaruke mu ruhando rwa muzika kuko yari amaze iminsi adakora cyane, gusa atangaza ko gukorana indirimbo n’umuhanzi nka Diamond byaba ari umugisha.

Nyashinski wambaye lunette nawe wagaragazaga akanyamuneza avuga ko ku nshuro ye ya mbere ataramiye mu Rwanda, ahishiye byinshi abazitabira birimo indirimbo ze zakunzwe muri aka karere.


Naho umuhanzi nyarwanda ukizamuka Amalon, unamaze kumenyekana kubera indirimbo nka Derila’ yakoranye na Ally Soudy ndetse na ‘Byakubaho’ ikunzwe na benshi muri iyi minsi, yatangaje ko nawe yishimiye kuzataramira abanyarwanda muri Kigali Jazz Junction y’uku kwezi, ni mu gihe abajijwe icyo abazitabira bamutegerezaho, uyu musore mu magambo make yatangaje ko amahirwe yabonye adashobora kuzayapfusha ubusa.

Umuhanzi nyarwanda Amalon,amahirwe yabonye yo gutumirwa muri Kigali Jazz Junction atazayapfusha ubusa.


Nk’uko bimenyerewe igitaramo cya ‘Kigali Jazz Junction’ giteganijwe kubera mu ihema rya ‘Camp Kigali’, aho imiryango izaba ifunguye guhera saa kumi n’ebiri n’igice z’umugoroba(6:30PM), naho igitaramo nyir’izina kizatangira saa mbili zuzuye(8PM), ni mu gihe kwinjira muri iki gitaramo ari ibihumbi icumi(10,000FRW) ahasanzwe, ibihumbi makumyabiri(20,000FRW) muri VIP, ibihumbi mirongo itatu(30,000FRW) muri VVIP, ni mu gihe ariko abazagurira ku muryango binjira ibiciro bizaba ari ibihumbi cumin a bitanu(15,000FRW) ahasanzwe, ibihumbi mirongo itatu(30,000FRW) muri VIP, n’ibihumbi mirongo ine(40,000FRW) muri VVIP.


Kugeza ubu amatike wayasanga kuri www.hrgtickets.com,  Camelia tea house, Bonita saloon New Car Wash, ndetse no kuri  Park Inn by Radisson mu Kiyovu.
 

Iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali, abantu baragirwa inama yo kugura amatike mbere.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!