Muri uyu mwaka wa 2019 gusa abantu bagera kuri 767 bamaze gufatirwa mu byaha by’ubwambuzi bushukana, bakaba barambuye amafaranga abarirwa muri Miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda, aho Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bahagurukiye kurwanya ubu bwambuzi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda , Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, avuga ko abakora ubwambuzi bushukana bakoresha amayeri menshi atandukanye kugira ngo bagere ku mugambi wabo.
CP John Bosco Kabera yagize ati
Bakoresha amayeri menshi aho hari abirirwa bazenguruka mu mazu acuruza serivisi za murandasi(Cyber Café) bakareba niba hari abantu bibagiwe gufunga imeli zabo(email) cyangwa ko hari abibagiwe gufunga amadosiye yabo bagaherako batwara imyirondoro bakazahamagara cyangwa bakamwandikira. Hari n’abahamagara abantu bakababwira ko batsindiye amafaranga runaka muri tombora y’ibigo by’itumanaho ariko kugira ngo bazabone ayo mafaranga cyangwa ibihembo batsindiye bakababwira ko bagomba kugira amafaranga batanga.

Imibare itangwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) igaragaza ko kuva uyu mwaka wa 2019 watangira bakiriye ibirego bigera kuri 446 bijyanye n’ubwambuzi bushukana, abantu 767 bakaba bamaze gufatirwa muri ibyo byaha. Raporo kandi igaragaza ko muri icyo gihe cyose aba bajura bamaze kwambura abantu amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni cumi n’eshanu(15,000,000).
Umuvugizi w’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), Umuhoza Marie Michelle avuga ko ibirego byinshi biba bijyanye n’abantu bavuga ko bashutswe ko batoranyijwe kujya mu mahugurwa mu mahanga cyangwa bagahamagarwa babwirwa ko batsindiye amafaranga cyangwa ibihembo bihenze mu bigo by’itumanaho.
Umuhoza yagize ati
Hari abazana ibirego bijyanye no kuba barashyize amafaranga yabo mu bigo bikoresha amafaranga mu buryo bwa murandasi (crypto-currency scams; conmen), aho bababwira ko bazabungukira inshuro nyinshi z’ayo bazaba bazanye. Hari abakoresha inyandiko mpimbano biyita abayobozi mu bigo bikomeye bagashuka abantu ngo bajye bazana ibikoresho muri ibyo bigo babahe amafaranga cyane cyane baba babasaba kuzana ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibyuma by’amamodoka n’ibindi.
Yakomeje avuga ko hari n’abagendana ibipapuro bakase neza bakomekaho amadolari y’Amanyamerika wabona ibyo bipapuro ukagira ngo ni mazima, bakagushuka ngo bagiye kukuvunjira ahubwo bakaba baguhaye ibipapuro bitabara.

Ni mu gihe umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera asaba abanyarwada kuba maso bakwirinda umuntu wese uza abashukisha ibitangaza, dore ko bakoresha amayeri menshi bigira abagira neza.
Yagize ati
Abantu bagomba kumenya ko ibyo tuvuga ari ukuri, ubwambuzi bushukana buriho ndetse cyane, barimo kwihuriza mu matsinda atandukanye bagakoresha amayeri menshi yo kwambura abantu. Nihagira uguhamagara akubwira ko watsindiye ibihembo runaka ntukamwemerere.
Yakomeje ashishikariza abanyarwanda kujya babanza gushishoza ibyo babwiwe bakirinda guhita bemera ibyo umuntu wese ababwiye kuko bariya bambuzi baba barafashe umwanya wo kwiga ku muntu bagiye kwambura, bakamenya aho afite intege nkeya bakaba ariho bahera bagushuka bakakwambura, yabasabye kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare ku nzego z’umutekano.

Abantu kandi bagirwa inama yo kujya bihutira guhamagara Polisi y’u Rwanda cyangwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) igihe hari umuntu baketseho kuba ari mu bikorwa bw’ubwambuzi bushukana. Bakaba bahamagara kuri telefoni zikuriki: 112 (iza Polisi y’u Rwanda) naho RIB bakitabaza 166. Bashobora no guhamagara kuri 0788311152, 0788311829 bakaba bahabwa ubufasha bwihuse.
Urwego rw’ubushinjacyaha buvuga ko umubare munini w’abafatirwa muri ibyo byaha bahamwa n’ibyaha bagahabwa ibihano bitandukanye mu gihe hari n’andi madosiye arimo gukirikiranwa mu bushinjacyaha.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
Iyo icyo cyaha gikozwe n’umuntu kugira ngo atange impapuro z’inyemezamigabane, z’inyemezamyenda, inyandiko zigereranywa n’amafaranga, imigabane cyangwa indi nyandiko yose ifite agaciro k’ifaranga ari ibya sosiyete y’ubucuruzi, iby’ikigo gicuruza cyangwa iby’uruganda, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).
GIRICYO UBIVUGAHO