Abagera kuri 200 bamaze gutsindira amafaranga muri Poromosiyo ya ‘Byuka uri miliyoneri’ ya Airtel-Tigo!

 Inshamake   Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2019, abanyamahirwe 20 bahembwe muri poromisiyo ya Airtel yise ‘Byuka uri miliyoneri’, aho iyi poromosiyo izamara amezi atatu, mu gihe kugeza ubu abagera kuri 200 ari bo amaze gusekerwa n’amahirwe.

Abagera kuri 200 bamaze gutsindira amafaranga muri Poromosiyo ya ‘Byuka uri miliyoneri’ ya Airtel-Tigo!

 Inshamake   Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2019, abanyamahirwe 20 bahembwe muri poromisiyo ya Airtel yise ‘Byuka uri miliyoneri’, aho iyi poromosiyo izamara amezi atatu, mu gihe kugeza ubu abagera kuri 200 ari bo amaze gusekerwa n’amahirwe.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ni poromosiyo imaze iminsi 10 gusa itangiye ikaba izakomeza kugeza mu mezi atatu ari imbere, aho nta kindi bisaba uretse gukoresha serivisi za Airtel Money na Tigo Cash, umufatabuguzi yoherereza inshuti n’abavandimwe n’abari mu bihugu byo hanze nka Tanzania cyangwa Kenya amafaranga, agura amakarita yo guhamagara, umuriro w’amashanyarazi, yishyura amazi, amafatabuguzi ya televiziyo, imisoro  n’ibindi bitandukanye.

Abakoresha serivisi za Airtel Money na Tigo Cash bari mu munyenga wo gutsindira amafaranga muri ‘Byuka uri miliyoneri’ ya  Airtel-Tigo!

Nk’uko byemezwa n’abanyamahirwe bashyikirijwe amafaranga yabo, kujya muri iyi poromosiyo nta kindi bisaba uretse gukoresha serivisi za Airtel Money na Tigo Cash, nk’uko Tuyisenge Marie Gorette wo mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kigali, Akagari ka Nyabugogo yabitangaje nyuma yo guhabwa amafaranga yatsindiye, anakangurira abantu bose kuba ku murongo wa Airtel Tigo kandi bagakoresha serivisi za mobile money.


Tuyisenge yagize ati

Njye nta kindi nakoze kidasanzwe kuko naguriye amakarita yo guhamagara kuri Airtel money nguriraho n’umuriro nk’uko na mbere y’iyi poromosiyo nari nsanzwe mbikora.


Tuyisenge akomeza avuga ko kuba iyi tombola idasaba kwiyandikisha n’ibindi byinshi yagakwiye kwitabirwa na benshi agira ati

N’ubundi ibyo ukora ni ibisanzwe kuba hari abadakoresha Airtel money zabo ni ukwiyima amahirwe yo gutombora kandi basanzwe bagura amakarita yo guhamagara n’umuriro,  babiguriye kuri Airtel money bashobora guhirwa bakaba batombora amafaranga kandi ntacyo bashoye, ahubwo n’abatari ku murongo wa Airtel nabashishikariza kuwugura.

Tuyisenge Marie Gorette wari kumwe n'umwana we w'umukobwa asanga abadakoresha Airtel Money bakwiye kubitangira kuko bashobora gutombora amafaranga kandi ntacyo bashoye.


Ni mu gihe Gakuru Philippe ushinzwe ibicuruzwa muri Airtel Money avuga ko kuva bahuza Airtel na Tigo ko iyi poromosiyo igamije gushishikariza abanyarwanda gukoresha Airtel na Tigo ndetse banakomeze kwishimana n’abafatabuguzi babo.


Gakuru ati

Kuva twahuza Airtel na Tigo twifuza ko twazanira ibyiza abafatanyabikorwa bacu bakabona ko mu byo bakora byose harimo n’inyungu zabo, hari ibintu byinshi twazanye kuva twahuza  Airtel na Tigo kugira ngo bamenye serivisi dutanga banazikoreshe.


Yakomeje avuga ko nyuma y’iminsi icumi iyi poromosiyo itangiye abagera kuri 200 bamaze kugerwaho n’aya mahirwe, dore ko nta kindi bisaba gutsindira igihembo cy’umunsi, icy’icyumweru ndetse n’icy’ukwezi uretse gukoresha Airtel Money cyangwa Tigo Cash, aboneraho kwibutsa abantu bose ko umurongo uhamagara umunyamahirwe ari 0722123123 mu rwego rwo kwirinda abatekamutwe basigaye babeshya abantu ko batsindiye amafaranga.


Iyi tombola yatangiye taliki 31 Gicurasi 2019 ikazamara amezi atatu aho buri munsi  hatsinda abanyamahirwe 20 bahabwa ibihumbi makumyabiri na bitanu y’u Rwanda(25,000FRW) buri umwe, ku  cyumweru hagatsinda 2 bagabana miliyoni ebyiri z’u Rwanda(2,000,000FRW), mu gihe buri kwezi  batsindira miliyoni icumi(10,000,000FRW).


 

Abanyamahirwe batandukanye ubwo bahabwa amafaranga batsindiye.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!